Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Ku isi Abayisilamu bizihije umunsi mukuru wa Dhul Hidja

Abayisilamu bo ku isi yose bizihije umunsi mukuru wa “Dhul Hidja” umunsi w’ igitambo cyangwa se laidi ukuba wizihizwa ndetse i Maka hagakorwa umutambagiro mutagatifu, aho buri muyisilamu wishoboye ategekwa kuba yakora byibuze inshuro imwe uyu mutambagiro mutagatifu I Maka mu buzima bwe

Uyu munsi mukuru wizihizwa bamaze iminsi 10 yo kwibombarika, kwitwararika no gukora ibyiza byose bishimisha Imana, ababishoboye baba bigomwe kurya mbere y’ umunsi umwe ngo umunsi wa “Dhul Hidja” ugere.


Mufti w’ u Rwanda Kayitare Ibrahim

Abayisilamu bo mu Rwanda nabo kuri uyu wa kabiri bazindukiye muri uyu muhango baturutse imihanda yose mu gihugu, bayobowe na Mufi w’ agateganyo w’ u Rwanda Kayitare Ibrahim, uyu munsi ukaba wabereye mu mujyi wa Kigali kuri stade I Nyamirambo.

Mufti Kayitare yatangaje ko kuri uyu munsi wa “Dhul Hidja” nk’ Umuryango w’ Abayisilamu mu Rwanda bagiye kuwizihiza babaga amatungo, bafasha abatishoboye mu gihugu. Yibukije abisilamu ko bagomba kugira umuco wo kuganira, kuko iyo ukoze ikintu ntawe ugishije inama ntacyo wageraho.

Aba ni Abayisilamu bari bitabiriye umunsi w’ laidi

Kuri uyu munsi wa “Dhul Hidja” haba hibukwa uko umukurambere Ibrahim yari agiye gutangaho igitambo umwana we w’ ikinenge yabyaye mu zabukuru ku myaka 80, ariko ku kubaha Imana akemera kumutamba, ariko nyuma nk’ uko ibitabo bitagatifu bibivuga Umumalayika yahise ahagoboka amwereka intama yo gutamba.

Ahani kuri Stade i Nyamirambo, ahari hateraniye Abayisilamu ku Ilaidi

Abayisilamu nabo bizihiza uyu munsi mukuru babaga amatungo atandukanye cyane cyane intama n’ ihene bakaziha abatishoboye.

Bamwe mu bisilamu bavuganye na imirasire.com, batangaza ko uyu munsi bita uw’ ilayidi y’ igitambo, bawufata nk’ umunsi w’ ibyishimo kuri bo, ngo kuko baba bibuka igihe intumwa yageragezwaga, Imana ishaka itamba umwana wayo, bityo bakawufata nko kwibuka ibyo intumwa yakoze kuko bagera ikirenge mu cy’ abamenyi.

Babaga ihene nk’ igitambo kuri uyu munsi bagafasha abatishoboye

Ku isi yose uyu munsi abasilamu barawizihiza ndetse usanga I Maka haba hateraniye abasilamu benshi baturutse imihanda yose n’ ubwo hari aba iyisilamu bamwe batawizihiza.

Alphonse Twahirwa - imirasire.com

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Close X