Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Iyobokamana >> 

Bahati Alphonse mu bikorwa byo gufasha abfite ubumuga

Umuhanzi w’ indirimbo zihimbaza Imana Bahati Alphonse aratangaza ko taliki ya 1 Ukuboza 2013, agiye gukora igitaramo cyo kubakira umugore ufite ubumuga utuye i Masaka, ndetse azaboneraho kumurikira abakunzi be igihembo yegukanye cya Groove Award.

Uyu muhanzi aherutse gutsindwa mu marushanwa yaberaga mu gihugu cy’ u Bwongereza yitwaga Africa Gospel Music Awards yatangajwe kuwa 06 Kanama 2013, aho Bahati yari kumwe na bagenzi be Bizimana, Kamanzi Gabi.

JPEG - 28.5 kb


Bahati Alphonse

Mu rwego rwo guhumuriza abakunzi be bamushyigikiye mu bikorwa bye bya muzika bitandukanye ndetse by’ umwihariko, mu rwego rwo gufasha umubyeyi ufite ubumuga uzwi ku izina rya Mama Paradizo.

JPEG - 53.2 kb


Bahati aririmba ashima Imana

Iki gitaramo cy’ imbaturamugabo kizaba taliki ya 01 Ukuboza 2013, amafaranga azavamo akazubakira inzu uyu mubyeyi ubana ufite ubumuga Mama Paradizo utuye i Masaka.

Bahati aherutse kwegukana irushanwa rya Groove Awards, aho yabashije kuzamura ibendera ry’ u Rwanda akegukana iri rushanwa aho yari ahanganye n’ ibindi byamamre mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Africa.

JPEG - 96.7 kb

Bahati na King James

Uyu muhanzi ateye ikirenge mu cy’ abandi bahanzi bazwiho gufasha abatishoboye barimo Samputu Jean Paul, King James, Kizito Mihigo n’ ibindi byamamare bitandukanye hano mu Rwanda.

Bahati yamenyekanye mu ndirimbo yise “Birasohoye” yakoranye n’ umuhanzi King James.


Jean de Dieu Dushimimana – Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Close X