Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umuhanzi Diamond yataramiye I Bujumbura

Nyuma yo gutaramira mu Burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa, umuhanzi Diamond ukunzwe cyane muri Tanzaniya yataramiye I Bujumbura kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi

Mu gihe icyo gitaramo cyagombaga gutangira saa kumi z’umugoroba kikaza gutangira saa kumi n’ebyiri, abacyitabiriye babajwe n’imyifatire y’abahanzi b’Abarundi ikunzwe kurangwa n’ubucyekererwe.

JPEG - 46.7 kb

Umuhanzi Diamond ariho ataramira abakunzi be

Lolilo, Ells Boy, Gaga Blue, Mkombozi n’abandi bahanzi bakunzwe mu Burundi nibo bitabiriye igitaramo cya Diamond.

Nbwo bamwe mu bitabiriye icyo gitaramo batangajeko banogewe n’uburyo cyagenze, umuhanzi Big Fizzo ntiyigeze aboneka nk’uko byari biteganyijwe kuko yari afite ikindi gitaramo muri Afrika Y’epfo nk’uko tubigezwaho na bamwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa by’uwo muhanzi.

JPEG - 52.1 kb

Abandi bari baje gufatanya na Diamond mu gitaramo

Nubwo hari abahanzi batabonetse, iki gitaramo cya Diamond nticyabuze kwitabirwa n’abantu batandukanye barimo abanyarwanda ndetse n’abandi baturutse muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Gaston Rwaka/Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rihana - 21/01/2014 saa 23:22

none.rihana.amadayimoniyamusaranye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X